•     

Green Party igiye gushyiraho abakomiseri bari baravanweho mu mwaka ushize.

Dr. Frank Habineza akaba n'umuyobozi w'ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yavuze ko Ishyaka mu minsi iri imbere rigiye kongera gushyiraho abakomiseri bari baravanweho mu mwaka ushyize wa 2024.

Ibi nibyagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, ubwo 
Green Party yasubukiraga ibikorwa by'ishyaka  byabereye mu karere ka Musanze, aho abagize Komite Nyobozi y’iri shyaka ku rwego rw’aka karere bahuriye mu nama yari ikomatanyije n’amahugurwa.

Abari bitabiriye iyo nama yari ikomatanyije n'amahugurwa, basabwa umusanzu mu kumenyekanisha ishyaka n’ibikorwa byabo bifashishije inzira zose z’itumanaho zishoboka, mu rwego rwo kurifasha kunguka abanyamuryango bashya.

mu kiganiro n'i tangazamakuru, Dr Frank Habineza yavuze ko biriya bikorwa bigomba gukomereza mu turere twose tw’igihugu.

Aha yagize Ati “Iyi ni gahunda dutangiye ku rwego rw’igihugu ntabwo ari muri Musanze gusa, uyu munsi turi muri Musanze ariko mu byumweru bibiri tuzaba turi mu karere ka Rulindo, tuzakomerezayo muri iyi ntara y’Amajyaruguru.”

Aha kandi Dr Frank yaboneyeho kuvuga  ko mu byo ishyaka Green Party riteganya harimo no kuzuza inzego z’ishyaka, by’umwihariko kongera gushyiraho abakomiseri bari baravanweho mu mwaka ushize.

Dr Frank Habineza umwaka ushyize 2024 yari yasobanuye ko impamvu bari bakuyeho abakomiseri byari byatewe nuko bari mu bihe bigoye cyane by'amatora kandi n’Inteko yakozwe nta mwanya wari uhari kuko bari bafite ibintu byo kwemeza Imigabo n’Imigambi (Manifesto), ntabwo bari kubijyamo bafite umukandida Perezida, ndetse  n'abakandida Depite. 
Bavuga  baba baretse ibintu  bikaba mu nzira.

Bagabo John