•     

Ishyaka Green Patty ryafunguye ibiro bishya mu karere ka Rwamagana

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 , ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije (DGPR) ryatashye ku mugaragaro ibiro bishya by'iri shyaka biherereye mu karere ka Rwamagana nkuko byatangajwe na Perezida w'ishyaka Hon Dr Frank Habineza.

Ishyaka Green Party ryafunguye ibiro bishya by'ishyaka mu karere ka Rwamagana

Nyuma yo gusoza  kongere zose mu turere tugize intara y'Iburasirazuba, aho bagiye bahura n'abarwanashyaka bagakorana inama ndetse n'amahugurwa yibandaga gukangurira abarwanashyaka uburyo bakwiteza imbere bakora imishinga Iciriritse harimo ubuhinzi n'ubworozi by'umwihariko ubworozi bw'matungo magufi harimo n'ingurube.

Ishyaka DGPR kuri uyu wa gatanu ryakoze kongere mu karere ka Rwamagana maze banataha ku mugaragaro ibiro bishya by'ishyaka byafunguwe ku mugaragaro na Perezida w'ishyaka Hon Dr Frank Habineza.

Muri uyu muhango kandi witabiriwe n'abashyitsi b'imena baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Irilande, Kenya, Denmark,  Suwede, Madagascar  na Seribiya.

Uretse abo bashyitsi baje kwifatanya na DGPR muri uwo muhango kandi hari Hon Depite Jean Claude Ntezimana.

Aba bayobozi bashimangiye ko ishyaka DGPR rizakomeza ibikorwa byo kwegera abaturage no gukomeza guharanira iterambere rirambye ry'u Rwanda  hamwe n'ibidukikije.

Bagabo John