•     

Gen Muhozi yahaye amasaha 48 Bobi Wine yokwishyikiriza inzego z'umutekano

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Uganda (CDF), General Muhoozi Kainerugaba, yahaye amasaha 48 Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ngo abe yishyikirije inzego z'Umutekano.

Gen Muhozi yahaye amasaha 48 Bobi Wine

General Muhoozi yanditse ubutumwa kuri X  avuga ko ahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi ku bushake bwe.

Yongeyeho ko naramuka atabyubahirije, azafatwa nk’umunyabyaha cyangwa umugambanyi urwanya ubutegetsi, bityo agatabwa muri yombi n'inzego z'umutekano.

Nyuma yogutangaza ko ahaye amasaha 48 Bobi Wine kuba yishyikirije inzego z'umutekano, Gen Muhozi yahise avuga ko ari "umuhanuzi w’Imana Ishoborabyose”, avuga ko ishyaka NUP rigiye gukurwaho burundu mu gihugu

Polisi ya Uganda iherutse guhakana amakuru yavugaga ko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yaba yarashimuswe nijoro akajyanwa ahantu hatazwi. Polisi yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije guharabika inzego z’umutekano no kuzishinja ihohoterwa

Bagabo John