•     

Kenya: Al-Shabaab yishe abantu batanu ibabaciye amajosi

Mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2023. Umutwe w'intagondwa wa Al-Shabaab, wagabye igitero mu gace ka Salama na Juhudi, mu intara ya Lamu maze wica abantu batanu ubakase amajosi banatwika inzu.

Al-Shabab yagabye igitero yica abantu batanu ibakase amajosi

Izo ntagondwa za Al-Shabaab  zageze muri utwo duce twa Salama na Juhudi, hagana saa Moya n'igice z'umugoroba.

Umwe mu batanze ubuhanya mu kinyamakuru Taifaleo cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru, yavuze ko izo ndagondwa zari zitwaje imbunda, Ibyuma n'imipanga,  hanyuma bageze muri urwo rugo basaba abantu bose bari aho guhita baryama bubitse inda.

Ati" batubwiye ngo nituryame twubike inda twese, ako kanya bahise batubwira ngo twebwe turi Al-Shabab, turagira ngo tubahe ubutumwa muzashyire Perezida William Ruto ko tutishimiye uburyo yafunguye umupaka hanyuma inzego z'umutekano zikica abaturage bacu".

Al Shabaab yishe abantu batanu irangije inatwika n'amazu

Uwo mutanga buhamya yavuze ko bahise babwira umusore ngo nabyuke amaze kubyuka  bamuhambira amaboko bamupfuka igitambaro mu maso barangije bahita bamurasa amasasu munda, ahita yitaba Imana barangije bahita bafata umuhoro bamukurakoho ijosi,  bahita babwira abandi ngo nibajye mu inzu.

Uwo musore bishe nibwo yari akigera mu rugo avuye ku ishuri aje mu biruhuko.

Izo ntagondwa zahise zikomeza zijya mu zindi ngo zica abantu bane babaciye imitwe biganjemo abagabo.

Amakuru avuga ko izo ntagondwa zari zambaye impuzangano izanzwe yambarwa n'inzego z'umutekano za Kenya harimo Polisi. 

Amakuru y'iki gitero yanemejwe na komiseri wa Polisi mu intara ya Lamu 
Louis Rono, aho yavuze ko abagabye icyo gitero bariho bashakishwa kugirango baryozwe ubwo bwicanyi.

Bagabo John