•     

"Urakoze Perezida, ariko ntabwo nshaka akazi kawe, Timothy Bosire"

Timothy Bosire yashimiye Perezida William Ruto wa Kenya, wamuhaye inshingano zo kuyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’umutekano (NTSA) ariko amubwirako adakeneye akazi ke.

Timothy yanze inshingano yahawe na Perezida William Ruto

Mu itangazo ryarohotse mu igazeti ya leta  nimero 391 yo ku ya 17 Mutarama 2025, Perezida Ruto yashyizeho Bwana Bosire nk'umuyobozi wa NTSA mu gihe cy'imyaka itatu, asimbuye  Dr Manoj Shah.

Timothy yavuze ko Nyuma yo kugisha inama ubuyobozi bw'ishyaka abarizwamo rya ODM rya Raila Odinga, ndetse akagisha Inama n'umuryango we n'inshuti, yahise afata  icyemezo cyuko  agomba kwanga iyo murimo yari yahawe na Perezida William Ruto.

Aha niho yahereye agira Ati" Urakoze Perezida, ariko ntabwo nshaka akazi kawe".

Timothy yanze akazi yahawe na Perezida Ruto 

Bosire yinjiye ku rutonde rw'abantu banga imirimo bahawe  na Perezida Ruto, aho bagaragaza impamvu  zitandukanye.

Urugero naho Margret Ndung'u wahoze ari Minisitiri w’itangazamakuru, itumanaho n’ubukungu,  aherutse kwanga kuba ambasaderi mushya muri Gana.

Ni mugihe  Dr Ndung'u, Vincent Kemosi wahoze ari Depite na we yanze akazi yari yahawe na Perezida Ruto, kubera impamvu ze bwite.

Uwahoze ari umudepite mu mujyi wa Machakos, Victor Munyaka, na we yanze ko agirwa umuyobozi w’inama y’ikigo  cy’inyamanswa cya Kenya.

Bagabo John