Uwahoze ari Umudepite muri Uganda utaragize amahirwe yokongera gutorwa mu matora aheruka, yafashe icyemezo cyo gusenya ibikorwa remezo yari yarubatse aho yari atuye mu rwego rwo kwihimura.
Yusuf Nsibambi, nyuma yogutsindwa amatora aheruka nuwitwa Susan Nakuwuki wo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM, yahise afata icyemezo cyo kusenya umuyoboro w'amashyarazi yari yarubatse mu gihe yarakiri umudepute., Yusuf yakuyeho amapoto ndetse n'insiga zoze byatumye abaturage bo mugace ka Buyaaya mu karere ka Mpungi batongera kubona umuriro.

Uyu Yusufu yavuze ko icyatumye asenya ibyo bikorwa remezo, ngo yari yarakoresheje amashilingi ye bwite ubwo yubakaga ibyo bikorwa remezo., hanyuma ngo abaturage ntabwo babihaye agaciro mu matora ngo bamutorere kongera kuba umudepite, bityo ngo ahitamo gusenya ibyo yari yarubatse, mu rwego rwo kwihumura.
Ibyumweru bibiri birihiritse abaturage bari mu kizima kubera ko bimye amajwi Yusufu nawe ahita abakupira umuriro.
Bagabo John
