Depite Masozera Icyizanye uhagarariye ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR) mu nteko, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025 yatangije inama n'amahugurwa mu karere ka Nyagatare maze asaba urubyiruko rwomuri Green Party gukurikira inzozi zarwo ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge.
Mu butumwa bwe, yibukije urubyiruko ko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho n’ahazaza habo.
Ku bijyanye n’uburinganire, Hon. Masozera yavuze ko abagore bashoboye kimwe n’abagabo, ndetse no kubarenza.

Depite Icyizanye Masozera
Yagize ati: "Icyo umugabo ashoboye, umugore ashobora kurusha; dore ko hari abagore batwara indege, abandi bakaba injeniyeri, abaganga ndetse n’abashoferi b’amakamyo."

Ibi yabivuze ashishikariza abitabiriye iyo nama kudacibwa intege n’igitsina cyabo, ahubwo bagaharanira kuba intangarugero mu nzego zitandukanye.

Bagabo John
