•     

Breaking news: Gwajima yafashe ifishi yo kwiyamamariza Ubudepite arinzwe bikomeye

Bishop Josephat Gwajima, uherutse kuvuga ko yitandukanyije na Politiki ndetse agahita avuga ko yeguye ku mwanya w'ubudepite, kuri iki cyumweru yagaragaye ari nzwe bikomeye ubwo yari agiye gufata ifishi kugirango aziyamamarize kuba Umudepite mu gace ka Kawe nubusanzwe ariko yari ahagarariye mu nteko icyuye igihe.

Bishop Gwajima yagaragaye agiye gufata ifishi kugirango aziyamamarize kuba Umudepite

Gwajima kuva yatangaza  amagambo yafashwe nko kwibasira bamwe mu bayobozi ba kuru barimo na Perezida Samia, ubwo yatangaga ingero avuga ku bantu baburirwa irengero akavuga ko bibaramutse bibaye ko umuhungu wa Perezida Samia aburirwa irengero aribwo bamenya agaciro k'imiryango yababuriwe irengero., kuva icyo gihe ntabwo yongeye kugaragara mu bitangazamakuru., ndetse no muruhame.

Icyo gihe nibwo Leta ya Tanzania yahise ifata icyemezo cyo gufunga insengero za Boshop Gwajima zose uko ari 2000.

Hakomeje kuvugwa amakuru menshi ko Gwajima yaba yarahunze igihugu, ariko hakabura igihamya.

Kuri iki cyumweru 29 Kamena 2025,  nibwo Bishop Josephat Gwajima yagaragaye ku kicaro cy'ishyaka rya CCM ubwo yaraherekejwe n'itsinda ryabantu bamucungiye umutekano mu buryo bwihariye, maze ageze kuri icyo kicyaro atanga ibyangombwa ndetse aranabisinyira imbere y'umuyobozi wa CCM.

Bishop Gwajima aziyamamariza mu gace ka Kawe kuko nubusanzwe ariho yari abereye Umudepite muri iyi manda icyuye igihe.

Ibi byabaye mu gihe kuri iki cyumweru abayoboke ba Gwajima bongeye gukozanyaho na Polisi bazira gisengera ku muhanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kubera ko urusengero rwe rwafunzwe.

Bagabo John