Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abayobozi batandukanye ku isi harimo n'ibyamamare bagaragaje ko batunguwe n'urupfu rw'uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe nyuma yo kuraswa ubwo yariho ageza ijambo rijyanye no kwiyamaza. mu mujyi wa Nara mu majyepfo.
Mu batanze ubutumwa bwa kababaro ku rupfu rwa minisitiri w’intebe w’Ubuyapani harimo Umuyobozi mukuru wa OMS umuryango w’ubuzima ku isi, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wavuze ko ababajwe cyane n’urupfu.
Yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter
"Mbabajwe cyane n'urupfu rwa Shinzo Abe, wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yanditse kuri Twitter ko ababaje cyane murupfu rwe avuga ko azibukwa nabenshi ku bikorwa bye.