•     

"Kuba Rusesabagina atareretswe itangazamakuru ntacyo bivuze kuri Guverinoma" Mukuralinda

Kuba Rusesabagina ubwo yafungurwaga atarigize yerekwa itangazamakuru, umuvugizi wa Guverinoma Alain Mukurarinda yavuze ko ibyo ntacyo bivuze kuri Guverinoma.

Kuba Rusesabagina atareretswe itangazamakuru ntacyo bivuze kuri Guverinoma

Mu kiganiro Ikaze munyarwanda  gitambuka kuri Radio Flash, umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda  yavuze ko ikibazo cyakunze ku garukwaho mu bitangazamakuru kijyanye no kuba Paul Rusesabagina ubwo yarekurwaga atarigeze yerekwa itangazamakuru bishobora kuba bifite impamvu zitandukanye harimo no kuba ushobora gusanga nyirubwite Paul Rusesabagina atarashatse ko yerekwa itangazamakuru.

Paul Rusesabagina na Sankara ubu bari hanze

Ubwo umunyamakuru yamubazaga kukibazo cyuko ubwo yagezwaga mu Rwanda yareretswe itangazamakuru ariko yafungurwa ntiyerekanwe.

Mukuralinda yagize ati" Mutaza kugirango ibyavugiwe mu biganiro byose ndibuze kubivugira hano,  kuba Rusesabagina yarafunguwe ntiyerekwe itangazamakuru ntacyo bivuze kuri Guverinoma  kuko ushobora gusanga byaraturutse kuri nyirubwite Rusesabagina utarashatse ko yakwerekwa itangazamakuru kuko biri mu burenganzira bwe"

Mu bindi umuvugizi wa Guverinoma Alain Mukuralinda yavuze nubwo atabyeruye ushingiye kubyo yavuze yuko ibyavugiwe mu biganiro hagati ya Guverinoma y'Urwanda ndetse na Amerika hamwe n'umuhuza  n'igihugu cya Qatar, bishoboka ko muri ibyo biganiro hashobora kuba harimo ingingo ivuga ko nafungurwa atazerekwa itangazamakuru. 

Kuva Paul Rusesabagina hamwe na Sankara barekurwa hakomejwe kuvugwa byinshi cyane mu bitangazamakuru bishingiye kubijyanye n'uburyo bafunguwe ndetse n'igitutu cyaba cyarashizweho kuri Leta y'Urwanda kugirango Rusesabagina arekurwe, nubwo umuvugizi wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabiteye utwatsi avuga ko ataribyo.

Bagabo John