Nyuma yaho Hon Mbonimana Gamariel yeguye kubera Ubusinzi, kuri liste y'itora yishyaka PL yagombaga gusimburwa na Mpenzi George, ariko bitewe nuko ari Umusenateri kuri liste yagombaga gusimburwa na Rutebuka Barinda ariko ingingo ya 99 niyo itumye Rutebuka ataba Umudepite.
Ingigo ya 99 ivuga Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe (1). Usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti.

Hon Mbonimana Gamariel yeguye kubera Ubusinzi
Ukurikije iyi ngingo y’itegeko ntabwo depite Gamariel Mbonimana agomba gusimbuzwa kuko manda y’abadepite bariho ubu izarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023 kuko batowe mu mpeshyi ya 2018. iki gihe ntikirenze umwaka uteganywa n’itegeko kugirango Gamariel asimbuzwe.
Ibi bikagira ingaruka kuri Rutebuka Barinda kuko ariwe wakabaye usimbura Hon Mbonimana Gamariel
Ishyaka Gamariel aturukamo rya PL risanzwe rifite abadepite bane mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Iri shyaka rirarangiza manda mu nteko ritujuje umubare ryatsindiye mu matora aheruka kubera iyegura rya Mbonimana Gamariel.
Bagabo John
