Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2025, Ishyaka riharanora Demolarasi no kurengera ibidukikije Green Party of Rwanda (DGPR) ryakomeje ibikorwa byaryo byo kwegera abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’inama rusange yaryo yabereye mu Karere ka Kirehe.
Kuri ubu, iri shyaka riri gukorera ibikorwa byaryo mu Karere ka Nyagatare, aho riri guhugura urubyiruko n’abagore ku mahame n’imigambi y’ishyaka, ndetse rigatanga n’ubufasha mu mishinga igamije kwiteza imbere irimo korora inkoko n’ingurube.

Uretse ibyo bikorwa by’ubukangurambaga n’iterambere, DGPR irimo no gukomeza gushinga imizi mu miterere y’ishyaka binyuze mu gushyiraho inzego z’abagore, urubyiruko n’izindi z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere.
Ibi byose bigamije kubaka ejo hazaza hihagije kandi harambye.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rikomeje kwiyemeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’igihugu, rishingiye ku kwimakaza amahame ya demokarasi, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Muri uyu muhango umushyitsi mukuru ni Hon Depite Icyizanye Masozera
Bagabo John
