Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA avuga ko nubwo hari bamwe bagisha urwango ndetse no gupfobya Genocide yakorewe abatutsi 1994 ku mbuga nkoranyambaga, ariko haracyari ibyiringiro kuko hari bamwe bigisha ibyo Imana ishaka ko bakora
Minisitiri Bizimana yabigarutseho ubwo yavugaga kuri bamwe mu bihaye Imana birirwa ku mbuga nkoranyambaga bigisha urwango n'amacakubiri ndetse bakanapfobya Genocide, kandi bakabaye bigisha urukundo no kugiraneza.
Aha niho yahereye ati" haracyari ibyiringiro nubwo hariho bamwe mu bakozi bimana batandukiriye ariko haracyari abandi bakora ibyo Imana ishaka mu madini n'amatorero atandukanye ".
Minisitiri Bizimana yavuze ko nka Minisiteri ayoboye bagiye kuzajya basanga abanyeshuri biga ibijyanye no kuzavamo abihaye Imana cyangwa se abakozi bimana bakabigisha amateka yibyabaye mu gihugu kugirango nibasoza amasomo bazajye kwigisha abayoboke bazi neza uburere mboneragihugu, harimo ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda.
Bagabo John