Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bw'ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije Green Party of Rwanda(DGPR) bwahuye n'abarwanashyaka bo mu karere ka Nyaruguru bakorana Inama ndetse n'amahugurwa, aho bahuguwe ku ngingo zirimo n'uburyo bagomba kuzirikana ingaruka zituruka ku ikoreshwa nabi kw'imbuga nkoranyambaga.
Nyuma yaho kuri yu wagatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda bahuye n'ubuyobozi bukuru mu karere ka Gisagara, kuri iki cyumweru bakomereje mu karere ka Nyaruguru maze bakorana inama ndetse n'amahugurwa.

Mu batanze ibiganiro harimo Komiseri w'ungirije ushinzwe Ubukungu n'iterambere mu ishyaka DGPR Madame Yvone Ingabire, yatanze ikiganiro cyagarukaga ku ruhare rukomeye rwa buri Murwanashyaka by'umwihariko abagore n'urubyiruko mu kurengera ibidukikije barwanya ikintu cyose cyakwangiza ikirere n'amazi.

Yvonne Ingabire
Naho Batsinda Juliet, Umunyamabanga ushinzwe komisiyo y'itangazamakuru muri DGPR, yatanze ikiganiro kigaruka uburyo abarwanashyaka bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye mu gusakaza ubutumwa bw'ishyaka, ariko nanone bagahora bazirikana ingaruka zituruka ku ikoreshwa nabi mu ikwirakizwa ry'amakuru atariyo ko bishobora kugira ingaruka mbi haba ku isura y'ishyaka ndetse n'igihugu.

Batsinda Juliet
Nyuma y'anama habayeho gutora abayobozi bahagarariye abandi guhera ku Murenge kugera ku Karere.
Bagabo John
