Impirimbanyi mu bya Poritiki Frederick Bikeri, yashinje Perezida William Ruto kwica nkana itegeko shinga agakora ivangura rishingiye ku Moko ubwo yemezaga abakomiseri baturutse mu moko abiri gusa kandi Kenya ifite amoko 44
Mu mpera z'iki cyumweru gishyize Perezida William Ruto yemeje aba Komiseri 52 bivugwa ko baturutse mu moko abiri gusa mu gihe Kenya ifite amoko 44, aha akaba ariho iyi mpirimbanyi yahereye ishinja Perezida Ruto ivangura rishingiye ku moko
Frederick Bikeri ishinja Perezida Ruto ivangura rishingiye ku Moko
Bikeri yasabye urukiko gutesha agaciro ibyemezo byafashwe na Ruto mu kugena abo bakomiseri hanyuma hagatorwa abandi baturutse muyandi moko nkuko ingigo ya 10 mu itegeko shinga rya Kenya ibisobanura.
Bikeri yakomoje ku ntara ya Wajir na
Nyamira zitagira umu Minisitiri numwe.
Ibi Bikeri babigaragarije urukiko ubwo yagezaga ikiregocye arikumwe nabamwunganira mu mategeko kuri uyu wa mbere 7 Ugushyingo 2022.
Bagabo John