Perezida Samia yamaganye impirimbanyi zohanze ziza kwivanga mu bibazo bya Tanzania, asaba inzego z'umutekano kutemerare abantu baba abo hanze cyangwa mu gihugu guhungabanya umutekano.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ubwo yaganira n'abayobozi ndetse n'abashyitsi batandukanye mu itangizwa rya Politiki y’ububanyi n’amahanga ya 2001 mu mwaka mu kigo mpuzamahanga cya Julius Nyerere (JNICC) i Dar es Salaam kuri uyu wambere tariki ya 19 Gicurasi 2025. yamaganye Impirimbanyi zohanze ziza kwivanga mu bibazo bya Tanzania.

Yagize ati" Twatangiye kubona urujya nuruza rw'impirimbanyi zaje muri kano kace zikaba zatangiye kwivanga mu byacu, niba aho iwabo bakomoka bara bakumiriwe ntibaze kutwangiriza ibyacu."
Samia yakomeje ati" Nti dutange umwanya, bamaze kwangiza iwabo, badurumbanyije iwabo, iki gihugu ntabwo kirangirika abantu bafite amahoro umutekano n'ituze ni hano iwacu hasigaye, hari ibiriho bigeragezwa, ndasaba cyane inzego z'umutekano hamwe n'abahagarariye igihugu cyacu mu mahanga, kutemerera abantu bashobora kuza kuduhungabanyiriza umutekano hano."

Muri iryo jambo Samia yavuze ko yabonye video zimvuga nabi ko ari umuntu mubi, ariko ashimangirako ibyo akora ari ukurinda igihugu cye kuko nizo nshingano yahawe.
Ati " Ku bwibwibyo ntabwo tuzatanga umwanya ku kiremwa cyose kuza guteza umutekano mucye hano, yaba hano mu gihugu cyangwa aturuka hanze y'igihugu.
Ntabwo tuzatanga uwo mwanya."

Impirimbanyi Karua Martha wo muri Kenya kuri iki cyumweru yakumiriwe ku kibuga k'indege cya Nyerere ubwo yari yaje kwitabira urubanza rwa Tundu Lissu
Nubwo Perezida Samia atakomoje ku mazina y'abantu cyangwa igihugu runaka, ariko kuri iki cyumweru hari Impirimbanyi za Politiki zaje ziturutse mu gihugu cya Kenya zari ziyobowe na Karua Martha, zakumiriwe zigeze ku kibuga k'indege mpuzamahanga cya Nyerere zije gukurikira urubanza rw'umunyepolitike Tundu Lissu utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Samia witabye ubutabere kuri uyu wambere tariki ya 19 Gicurasi 2025.
Bagabo John
