Kenya: Umunyamabanga wa Guverinoma muri Kenya Musalia Mdavadi nyuma yo gutega Rwanda air yerekeza mu muhango w'irahira rya Perezida wa Nigeria, abaturage ba Kenya bamuvugirije induru
Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, nibwo Musalia Mdavadi yateze indege yo mu Rwanda, Rwanda Air yerekeza mu muhango w'irahira rya Perezida mushya watowe witwa Ahmed Tinubu, ubwo yari ahagarariye Perezida William Ruto muri uwo muhango.
Amashushusho yagaragaye ku mbunga nkoranya mbaga yerekanye Musalia Mdavadi ariho yurira indege ya Rwanda air.
Nyuma yayo mashusho agaragaza uwo nyakubahwa ateze Rwanda air, abakoresha imbuga nkoranya mbaga bahise bamuvugiriza induru bavuga ko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro inde yo mu gihugu cye kuko aba yateze indege yo mu bwoko bwa Kenya Airways ( KQ).
Perezida mushya wa Nigeria Ahmed Tinubu
Bamwe mu banenze uwo muyobozi bavuze ko ntamunsi numwe Kenya izatera imbere mu gihe ubukungu bwabo butaguma imbere mu gihugu ahubwo bukajya gufasha izindi Sosiyete zitari izimbere mu gihugu.
Hari na babagije Musalia niba muri Kenya ntandege ihaba ikorera ingendo muri Nigeria.
Perezida wa Nigeria Ahmed Tinubu yarajiye kuri uyu wambere tariki ya 29 Gicurasi 2023 mu birori byitabiriwe n'abakuru bibihugu byo muri kano karere ka EAC harimo na Perezida Paul Kagame.
Bagabo John