Mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko iharanira ubusugire bw’ibidukikije n’ubusabane mu muryango wa sosiyalisime (International Eco-Socialism Youth Summit) iri kubera muri Kenya, kuri uyu wagatandatu tariki ya 24 Kanama 2025 habayeho ikiganiro cyimbitse kandi cyagarutse ku rugendo rwa politiki rw’Ishyaka DGPR.
N' Ibiganiro byimbitse ku rugendo rwa politiki rw’Ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR) byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko ku bukungu n’ibidukikije iri kubera muri Kenya.
N'Inama mpuzamahanga y’urubyiruko igaruka ku bukungu n’ibidukikije (International Eco-Socialism Youth (Summit)
Iki kiganiro cyagaragaje amateka y’ishingwa ry’Ishyaka, imbogamizi ryahuye na zo mbere yo kwemerwa n’amategeko, kugeza igihe ryanditswe ku mugaragaro.

Hanagarutswe ku byagezweho nyuma yo kugira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse nomuri Sena.
Mu byagarutsweho nk’intambwe z’ingenzi zagezweho harimo kongera umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kunoza serivisi z’ubuvuzi, gutangiza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ndetse no kugabanya umusoro ku butaka uva kuri 300 Frw ugera kuri 80 Frw.
Abagize uruhare muri iyi nama bashimiwe cyane uburyo bitwaye, bakaba barashoboye kugaragaza neza ibyagezweho ndetse no guteza imbere icyerekezo cy’Ishyaka.

Iki ni ikimenyetso simusiga cy’uko urubyiruko rwa DGPR rufite ubushobozi bwo kurengera ibyagezweho no gukomeza kurwanira impinduka nziza mu gihugu.
Bagabo John
