Nyuma yokugirwa umunyaryango Ngishwanama ku isi muri G100 Denim Clab, Hon Frank Habineza yavuze ko azagira uruhare mu guharanira uburinganire n'ubwuzuzanye mu kugabanya inzitizi zibangamira ubuyobozi bw'umugore.

Hon Frank Habineza yagize ati" Nshimishijwe cyane no kuba naragizwe Umunyamuryango Ngishwanama, ku Isi muri G100 Denim Club-Umutekano n’Ingabo"
Hon Frank yavuze ko Itsinda rya 100 He-for-She Champions ku isi yose, rigizwe n'abayobozi n'abamurikira mu bucuruzi, ibigo ndetse na politiki, buri wese ayobora urwego rukomeye kandi afite ibigo mu rwego rwo gushyigikira uburinganire n'ubwuzuzanye.
Aha niho Hon Frank yahereye avuga ko azagira uruhare mu guharanira uburinganire n'ubwuzuzanye, kugabanya inzitizi zibangamira ubuyobozi bw'umugore, kwiyemeza guhagararira abagore benshi C-suite, no gutera inkunga abanyamuryango babagore.
Bagabo John