Kuri uyu wakabiri tariki ya 1 Kanama 2023, Perezida William Ruto yanze ko Abaminisitiri n'abandi bayobozi bakererewe mu inama kwinjira anabasaba gutanga ibisobanuro mu inyandiko kandi batitwaje Ambutiyaje yo mu muhanda.

Ubwo abayobozi bakuru b'igihugu barimo na Perezida William Ruto bitabiraga inama yo gusinya
Amasezerano yokunoza imikorere mu bakozi ba Leta,
hari bamwe mu bayobozi batandukanye bakererewe kugera mu cyumba kiyo nama yaberaga hanyuma Perezida Ruto ategeka ko abacyererewe batemerewe kwinjira.
Muri abo banyakubahwa ba kererewe muri iyo nama harimo Minisitiri w'umutekano imbere mu guhugu witwa Kithure Kindiki, hamwe na Minisitiri w'Ubucuruzi Moses Kuria.
Perezida Ruto yavuze ko atiyumvisha uburyo abayobozi bacyerererwa inama nkiyi yingenzi nacyane ko bazi yuko imaze hafi imyaka 20 ikorwa.
Perezida Ruto yagize ati" aba bayobozi bakererewe ndabasaba ko batanga ibisobanuro mu inyandiko kandi hatagira uwitwaza Ambutiyaje yo mu muhanda".
Perezida Ruto yavuze ko hariho bamwe mu bayobozi batajya baha iyi nama agaciro bakayifata nkakamenyero kandi ari imana ikomeye mu gihugu
Bagabo John.