Mu gihe umwaka wa 2025 ugera ku musozo, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR–Green Party) burashimira byimazeyo abarwanashyaka n’abashyigikiye Ishyaka bose ku bwitange bwabo budasubirwaho mu gukunda igihugu, kwitabira ibikorwa bya demokarasi no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kandi mu buryo bwubaka. Uru ruhare rwanyu rukomeje gushimangira umuco wa demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ishyaka burashimira by’umwihariko Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO) kuguteza imbere y’ubwivikane, kuganira no gukorana hagati y’imitwe ya politiki, ndetse no ku cyizere cyagaragajwe nitorwa rya Hon.Dr. Frank Habineza nka Senateri. Ibi ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ishingiye ku bwuzuzanye, n’ubwumvikane.
Ishyaka kandi rishimira NFPO ku bufatanye bukomeje n’imitwe ya politiki binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa yo kongerera ubushobozi abayobozi, cyane cyane urubyiruko n’abagore, hagamijwe guteza imbere ubumwe, ibiganiro bya politiki bifite ireme n’imiyoborere myiza.

Dushimira kandi by’umwihariko amahugurwa y’urubyiruko yateguwe na NFPO binyuze muri Youth Political Leadership Academy, yahuje urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Ishyaka DGPR ryari rihagarariwe n’abakobwa bane n’abasore bane, bikaba bigaragaza umuhate waryo mu guteza imbere urubyiruko muri politiki.
Ku rwego mpuzamahanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rishimira byimazeyo Ubuyobozi bwa Global Greens ku bwizere bwagaragaje ritora Nyakubahwa Dr. Frank Habineza nk’umuyobozi wa Global Greens ku rwego rw’isi.
Iyi ntambwe igaragaza uruhare rw’u Rwanda mu rugendo mpuzamahanga rwo guteza imbere politiki irengera ibidukikije, kandi ikomeza gushimangira ubushake bw’Ishyaka mu bufatanye mpuzamahanga, kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.
Mu mwaka wa 2025, Ishyaka ryateye intambwe igaragara mu gushimangira inzego zaryo hirya no hino mu gihugu. Habayeho amahugurwa atandukanye yagenewe inzego z’Ishyaka, inzego z’abagore n’iz’urubyiruko mu turere twose 30 tw’Igihugu.

Aya mahugurwa yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ingengabitekerezo y’Ishyaka, imishinga iteza imbere imibereho idahungabanya ibidukikije, itumanaho rifite ireme no kurengera ibidukikije.
Ishyaka ryakomeje guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi binyuze mu gutora abayobozi bashya ku rwego rw’Intara n’uturere, harimo n’abahagarariye inzego z’abagore n’urubyiruko.
Ishyaka kandi ryaguye ubumenyi n’ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga. Abayobozi bakuru b’Ishyaka bitabiriye amahugurwa n’inama mpuzamahanga yabereye muri Danemark ku butumire bw’Ishyaka Green Left–SF.
Byongeye kandi, abarwanashyaka icumi bitabiriye amahugurwa yabereye i Nairobi muri Kenya yateguwe n’Ishyaka United Green Movement, mu gihe abandi batatu bahagarariye Ishyaka muri Kongere y’Ishyaka Green Party ya Suwede. Ibi byagize uruhare mu kongerera ubushobozi abayobozi, gukomeza ubufatanye no gusangizanya ubunararibonye mu muryango mpuzamahanga w’imitwe ya politike irengera ibidukikike [Global Greens].

Nanone, abahagarariye Ishyaka DGPR mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite no muri Sena bakomeje kugira uruhare rufatika kandi rwubaka mu biganiro bitandukanye, no mugutora amategeko, byose bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, gushimangira imiyoborere ya demokarasi no kurengera ibidukikije. Ibyinshi muri ibyo bitekerezo byanyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye by’igihugu.
Mu mwaka wa 2026 tugiye gutangira, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryiyemeje gukomeza guhagararira inyungu n’ibyifuzo by’Abanyarwanda.
Ishyaka rizakomeza ibikorwa by’ubuvugizi, kuganira na Leta ku mpinduka zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije, gukomeza kubaka no gukomeza gushimangira inzego zaryo, kongerera ubushobozi abarwanashyaka, no gukomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yacyo. Imyiteguro y’amatora ari imbere nayo izakomeza gushyirwamo imbaraga.
Mu izina ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, turashimira byimazeyo abarwanashyaka, abafatanyabikorwa, abashyigikiye Ishyaka n’Abanyarwanda bose badushyigikiye mu guteza imbere demokarasi, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Tukaba dusoje uyu mwaka, tubifurije mwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza, n’umwaka mushya wa 2026 muhire kandi uzababere uw’amahoro, iterambere n’icyizere.
Hon.Dr.Senateri Frank HABINEZA
Perezida, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda
