Hon Dr Frank Habineza yagarutse ku byifuzo byiyongera byo gutanga raporo no gukorera mu Mucyo ndetse no kubazwa inshingano, hari mu kiganiro yatanze cya garukaga ku mpinduka muri Politiki Mpuzamahanga y’Ibidukikije
Ibi Hon Dr Senateri Frank Habineza yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukuboza 2025 mu kiganiro yatanze mu inama Mpuzamahanga y'ibidukikije ASSISE INTERNATIONAL DE L'ECOLOGIE, yateguwe na PARTI ÉCOLOGIQUE DU CAMEROUN icyo kiganiro kikaba cyagarukaga ku ruhare rwa Leta mu Mpinduka ziri muri Politiki Mpuzamahanga y'ibidukikije.
Hon Habineza yagarutse ku Inshingano za Leta mu Miyoborere y'ibidukikije hashingiwe ku mategeko Mpuzamahanga n'amahame shingiro y'ibihugu, aho yavuze ko Leta arizo zifite Inshingano nyamukuru zo kurengera ibidukikije ndetse n'iterambere rirambye.
Muri icyo kiganiro Hon Dr Habineza yashimangiye ko inshingano za Demokarasi Imiyoborere y'ibidukikije igomba kuba ishingiye ku mucyo ndetse n'uruhare rw'abaturage no kubazwa inshingano.

Ati"Mu myaka icumi ishize, urwego mpuzamahanga rw’imiyoborere y’ibidukikije rwarahindutse cyane. Uyu munsi, rugirwa n’ibi bikurikira:
Amasezerano mpuzamahanga ategeka n’adategeka ku ihindagurika ry’ikirere, ku buzima bw’ibinyabuzima no ku iterambere rirambye;
Ibyifuzo byiyongera byo gutanga raporo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano;
Guhuza ibidukikije n’ubucuruzi, imari n’uburenganzira bwa muntu;
Kwiyongera k’uruhare rw’abatari Leta, barimo Inteko zishinga amategeko, inzego z’ibanze n’imiryango itegamiye kuri Leta(civil society)".
Mugusoza icyo kiganiro, Hon Habineza yibukije abitabiriye iyo nama ko imiyoborere y'ibidukikije itakiri ku ruhande ahubwo yabaye inshingano nyamukuru ya Leta kandi ikaba Demokarasi muri Afurika., mu gihe amahame Mpuzamahanga y'ibidukikije akomeje guhinduka, Leta zo muri Afurika zigomba kwitwara zitifashishije gusa Ubutegetsi bukuru ahubwo zishingiye ku Nteko zishinga amategeko zikomeye zifite ubumenyi n'ubushobozi.
Bagabo John
