Kenya: Visi-Perezida wa Kenya Rigath Gachagua yavuze ko Minisitiri uzumva adashaka guhembwa umushala usanzwe akaba ashaka kongererwa, ibyiza ni uko yakwandika asezera hanyuma hakarebwa abashobora kwemera guhembwa ayo mafaranga Leta yagenye.
Komisiyo ishinzwe Imishahala ndetse n'uduhimbaza musyi, yamaze gutangaza ko igiye kuvugurura imishaha ku bakozi ba Leta.
Ibi ngo Vis-Perezida Rigath yari yabitanzeho umurongo bitewe nuko hari ubusumbane bw'imishahala mu bakozi, hakaba hari abahembwa menshi nabahembwa make.
Gachagua yagize ati" Niba hari Minisitiri wumva adashobora gukora atongejwe umushahala, afite amahitamo yo kwandika ibaruwa asezera mu kazi hanyuma dushake abantu bazemera gukora bahembwa umushahala uriho ubungubu."
Ubutumwa bwa Vis-Perezida Rigath Gachagua
Ibi Gachagua abitangaje nyuma yigihe gito gishize Perezida William Ruto yanze kongeza imishahala ku bakozi muri Leta.
Bagabo John