Umugore wa Bobi Wine Barbara Kyagulanyi, uri mu bitaro yasabye Umugabo we Bobi Wine kutava mu bwihisho, hari mu kiganiro yahaye itangazamakuru.
Barbara muri icyo kiganiro yavuze uburyo yanyuze mu mubabaro ubwo yakubitwaga n'abantu yise inzego z'umutekano za Uganda.
Ati" Nanyuze mu bihe by'ububabare ndakubitwa nge n'abana bange ndetse nabo twari kumwe mu nzu, nkurikije ibyambayeho ndasaba ko Umugabo wange atava mu bwihisho".

Mu minsi ishize Bobi wane yari yatangaje ko acumbikiwe n'abagiraneza ariko ababa ariho nabi kuburyo atari yahindura n'imyenda yambaye
Bagabo John
