Tanzania: Umunyamanga wa CCM Daniel Chongolo, yavuze ko yatunguwe no kumva ko hakiri ikibazo kijyanye n'abaturage baturiye pariki ya Mkungunero bagihohoterwa na Polisi kubijyanye n'imbibi za pariki ndetse naho abaturage bakabaye batuye, mu gihe hoherejwe abaminisitiri umunani ngo bajye gucyemura icyo kibazo nubu kikaba kitararangira
Ibi Daniel Chongolo, yabigarutseho kuri uyu wambere tariki ya 19 Kamena 2023 ubwo yasuraga abaturage bo mu karere ka Kondoa.
Daniel yasanganijwe ikibazo kimaze igihe gihanganishije abaturage na Polisi zishinzwe kugenzura imbi za Parike ya Mkungunero
N'ikibazo gishingiye ku imbago cyangwa imbibi zitandukanya aho abaturage badakwiriye kurenga ngo basatire imbibi za Pariki y'inyamaswa.
Umunyamabanga wa CCM Daniel Chongolo
Iki kibazo ngo Daniel Chongolo yari azi ko cyamaze kurangira kuko ngo hoherejwe itsinda ry'abaminisitiri umunani ngo bakemure ayo makimbirane ariko yatunguwe nogusanga ntacyo bakoze.
Ati"birabaje, nigute abantu bagikubitwa na Polisi bagahohoterwa nyamara hari itsinda ry'abaminisitiri umunani boherejwe ngo bakemure icyo kibazo nubu kikaba kitararangira, iki kibazo ngiye kukigeza kuri chairman wa CCM Perezida Samia hanyuma tuzatumizaho abo baminisitiri ndetse n'ubahagarariye tuze dusuzume impamvu icyo kibazo kitarangiye".
Pariki ya Mkungunero
Intumwa ya Rubanda ihagarariye agace ka Kondoa witwa Ashatu Kijaji, nawe yavuze ko abaturage areberera bagihura n'ihohoterwa bakorerwa na Polisi babaziza kurenga imbibi za Pariki mu gihe abaturage bemeza ko baba batarengereye nkuko Polisi ibivuga.
Bagabo John