•     

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yarusimbutse nyuma yo kuraswa ari mu nama.

Ibi byabaye ubwo Abe yagezaga ijambo ku baturage bari bateraniye ahitwa Nara. Ari kwiyamamariza kuzaba umusenateri.

Abe Shinzo yarashwe mu mugongo atwarwa igitaraganya kwa Muganga

Uwamurashe ni umusore wari wazanye imbunda yayihishe mu kintu gituma ntawacyeka ko irimo, amurasa amuturutse mu bitugu.
amasasu abiri rimwe niryo ryamufashe mu mugongo ahita yikubita hasi nkuko BBC yabitangaje.

Ababonye araswa bavuga ko isasu ryamukorekeje ahita yikubita hasi, abashinzwe umutekano we biruka bajya kumufata ngo barebe niba agihumeka ariko banamujyane kwa muganga.

Itangazamakuru rwo mu Buyapani rivuga ko Polisi y’aho yafashe umusore ukekwaho kiriya gitero cyagabwe ku munyacyubahiro nka Shinzo Abe.

Iby’uko yarashwe kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe witwa Hirokazu Matsuno.

Abe, ubusanzwe agira ikibazo cy'umutima kuburyo yahungabanye bikomeye. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abaganga benshi bamuzengurutse nyuma yo kugezwa mu bitaro.

Bagabo John