Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuzw ko abaturage batanu bo mu Karere ka Rubavu bishwe n’amasasu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi hafi 30 barakomereka bakaba bariho bavurirwa.
Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu avuga ko hari amasasu yarashwe ku butaka bw'U Rwanda n’abarimo abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda na FARDC, arimo ayapfubijwe hakoreshejwe ubwirinzi bwa gisirikare.
Brig Gen Rwivanga yatangaje ko kugeza ubu, abamaze kwitaba Imana ari abantu batanu, mu gihe abandi bagera kuri 30 bakomeretse .

Yagize Ati “Baragenda biyongera. Abapfuye ni batanu, ni bo bemejwe ariko hari abakomeretse hafi 30. Ariko ni ugutera ibisasu. Urebye bihebye, bagenda bahunga, baragenda bashinga utubunda twabo,
bakarasa buhumyi mu Rwanda, batagambiriye ingabo ahubwo bagambiriye abaturage.”
Brig Gen Rwivanga yatangaje ko bitewe n’ubwirinzi bwa gisirikare u Rwanda rwashyize ku mupaka, ingabo z’u Rwanda ziri gusubiza aho imbunda ziri kurasira muri RDC kugira ngo zitangiza byinshi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasabye abaturage kudahangayika, abizeza ko barakomeza kurindirwa umutekano nk’uko bisanzwe.
Bagabo John
