•     

Umushoferi yakubise Umupolisi ajyanwa mu bitaro yabaye intere

Mu gihugu cya Kenya Umushoferi wari warenze ku mabwiriza yo mu muhanda yaje gufatwa n'umupolisi w'ishami ryo mu muhanda ubwo yamubwiraga ko yishe amabwiriza yo mu muhanda maze uwo mushoferi ahita akubita uwo mupolisi amusiga yabaye intere ajyanwa n'abaturage kwa muganga.

Umupolisi yakubiswe na Shoferi ajyanwa mu bitaro ari intere

Uyu mushoferi witwa Lan Njoroge, yafashwe video ariho akubita imigeri umupolisi  ukora mu ishami ryo mu muhanda witwa Patrick Ojenda., mu mujyi wa Nairobi. 

Amakuru avuga ko uwo mushoferi yafashwe yarenze ku mabwiriza yo gutwara ikinyabiziga, maze aza guhagarikwa nuwo mu Polisi wari mu kazi ahita yinjira muri iyo modoka ategeka uwo mushoferi ko bajya kuri Sitasiyo ya Polisi akajya kwisobanura.

Bahise bagenda maze uwo mushoferi aza guhagarika imodoka akura umupanga yari afite mu modoka hanyuma uwo mupolisi ahita akingura urugi arasohoka maze Shoferi atangira ku muhata imigeri,  abaturaga baratabara ahita yijnjira mu modoka asiga uwo mupolisi yaguye muri rigore abaturage bahita ba mutwara kwa muganga ari intere.

Gusa uyu mushoferi yaje gutabwa muri yombi nyuma ya masaha make ubwo yari amaze gukubita  bikomeye uwo mu Polisi kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, ubu uwo mushoferi akaba yahise ajya gucumbikirwa  kuri Sitasiyo ya Polisi. 

Bagabo John