•     

Umwavoka baringa watsinze imanza 26 yatawe muri yombi

Umugabo wihaye kunganira abantu mu manza zitandukanye ndetse akaza gutsinda imanza 26, yatawe muriyombi nyuma yogusanga atarize amategeko ndetse adafite n'impamyabushobozi nimwe ibigaragaza.

Umwavoka Baringa watzinze imanza 26 yatawe muri yombi

Umugabo witwa Brian Mwenda, utuye Nairobi muri Kenya  yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yogusanga nta mpamyabushobozi afite yo kunganira abantu mu mategeko aba bazwi nk'Abavoka.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yaho amaze imyaka igera kwicumi akora kano kazi ko kunganira abantu mu manza zitandukanye, ndetse byari byaramuhiriye kuko muri iyo myaka yose yabashije gutsinda imanza 26, harimo izo yatsinze mu rukiko rukuru ndetse nizo yatsinze mu rukiko rw'ubujurire.

Brian Mwenda yatawe muri yombi azira kuba nta byangombwa by'abunganizi afite.

Mwenda yatawe muri yombi nyuma yaho ihuriro urugaga rw'abunganizi  mu mategeko rizwi nka LSK, risanze uyu mugabo ntaho yanditse ndetse ko atanafite impamyabushobozi mu bijyanye n'amategeko.

Nyuma yo gutabwa muri yombi abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye Mwenda bavuga ubutwari bwe kuko bigaragara ko ari umuhanga nubwo atize amategeko.

Uwigeze kuba Guverineri w'umujyi wa Nairobi,  Mike Sonko, abinyugije kuri x yahoze yitwa Twitter,  yavuze ko agiye gufasha uriya mugabo akamwishyurira hanyuma akiga amategeko kuko bigaragara ko ari umuhanga kandi yagiye afasha abantu beshi bagatsinda imanza nubwo atigeze yiga amategeko.

Bagabo John