Umusore wafatanywe bimwe mu bice by'inyamaswa zitandukanye, nyuma yo kugezwa mu rukiko aregwa kwica inyamaswa, yabwiye urukiko ko ibyo bice abyifashisha mu buvuzi bw'indwara harimo na Sida ahita asaba ko bamuzanira umurwayi wa Sida akamuvura
Uyu musore utuye mu intara ya Manyara muri Tanzania uri mu kigero ki imyaka 26 akurikiranyweho ibyaha byo gutunga iwe murugo inyamaswa mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse no gusanganwa ibice by'inyamaswa zapfuye.
Uyu musore ubwo yagezwaga imbere mu rukiko kuri uyu wa kane tariki 2 Gashyantare 2023 yasobanuye ko ziriya nyamaswa yaba izo atunze ndetse nabimwe mu bice by'inyamaswa zapfuye bamusanganye abikoresha mu kuvura indwara z'ibyorezo harimo na Sida.

Ati" ziriya nyamwaswa nzifashisha mu buvuzi aho mvura indwara z'ibyorezo harimo na Sida, nimunzanire mwe mu barwayi hanyuma muvure imbere yanyu mu bireba ahite akira ".
Murizo nyamaswa yafatanywe harimo Akanyamasyo, imbogo nizindi zitanndukanye.
Uyu musore azongera kwitaba urukiko tariki ya 16 Gashyantare 2023 kuko araburana ataha
Bagabo John
