•     

Imyambarire iteye isoni byatumye agezwa mu nkiko

Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane Akurikiranyweho icyaha cyogukora ibiteraisoni muruhame bitewe n'myambarire yari yambaye mu gitaramo Cy'umuhanzi witwa Tay C

Yitabye urukiko azira kwambara imyenda iteye isoni

Nyuma y'amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga y'umukobwa Mugabekazi Liliane wari wambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice by'ibanga.

Yaje gutabwa muriyombi agezwa imbere y'ubutabera aho yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiteraisoni muruhame yakoreye mu gitaramo giheruka  

wavugishije benshi kubera imyambarire yaserukanye mu gitaramo cya Tay C yagejejwe imbere y’Urukiko akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, asabirwa gufungwa.

Ni urubanza rwaburaniwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko nyuma y’igitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022, babonye amafoto ya Mugabekazi Liliane avuga ko yafotowe n’umuntu atazi ikote ryafungutse.

Iyi foto niyo yatumye uyu mukobwa atabwa muri yombi ku wa 7 Kanama 2022 na Polisi yahise imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Remera.

Kuva icyo gihe yahise atangira gukorwaho iperereza ndetse dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha bwaje kuyiregera urukiko aregwa icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame.

Mu rubanza baburanye kuri uyu wa 18 Kanama 2022, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akurikiranwaho icyo cyaha ndetse bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uko Mugabekazi yiregura
Mugabekazi avuga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa agahamya ko iyo aza kuba yari abwambaye abapolisi bo kuri BK Arena batari gutuma yinjira.

Uyu mukobwa kandi yabwiye Urukiko ko atari kuba yambaye ubusa ngo anyure mu nzira yose yatambutsemo.
Mugabekazi avuga ko mu gihe igitaramo cyari kirimbanyije, ikote rye ryaba ryarafungutse kubera kwizihirwa bityo umuntu atazi akamufotora ku mpamvu atazi.

Avuga ko n’iyo ubwambure bwe bwaba bwaragaragaye atakabaye ariwe ubiryozwa kuko ikosa ryaba ryarakozwe n’uwamufotoye.

Ibi byatumye Mugabekazi avuga ko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa cyangwa ngo akurikiranwe afunzwe. 

Aha yasabye Urukiko kumurekura byaba ngombwa agakurikiranwa ari hanze.

Abunganira Mugabekazi mu mategeko bagaragarije Urukiko ko umukiriya wabo atigeze yambara ubusa kuko yitabiriye igitaramo yambaye.

Bahamya ko iyo aza kuba atambaye atari kurenga abari bashinzwe umutekano kuri BK Arena.

Aha bahamya ko kuba yaba yararyohewe n’igitaramo bikarangira umwenda umuvuyeho hanyuma uwari warangaje amaso akamufotora bitagaragaza ko yari yambaye ubusa.
Ikindi abunganira Mugabekazi bavuga ni uko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko yari yambaye ubusa, nyamara yari yambaye ahubwo umwenda ubonerana bityo amatara ya nijoro muri BK Arena agatuma ifoto igaragara uko yabonetse bitavuze ko yari yambaye ubusa.
Aha banakomoje ku kuba nta tegeko rihana uyu mukobwa rihari, ni ukuvuga irihana umuntu wari wambaye uko yari yambaye ngo abe yararirenzeho.

Basabye ubushinjacyaha kugaragaza itegeko uyu mukobwa yarenzeho kugira ngo bumushinje kwitabira iki gitaramo yambaye nabi.

Ingingo ya 143 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ingingo ya 66 y’itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Gashyantare 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.
Muri iri tegeko bagaragaza ko ukurikiranwe ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri nibura.

Abunganira uyu mukobwa bashingiye kuri aya mategeko bavuze ko icyaha uyu mukobwa akurikiranyweho kitarengeje imyaka ibiri, n’iyo haba hari impamvu zikomeye zatuma akekwako icyaha yakurikiranwa adafunze.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 23 Kananama 2022

Bagabo John