•     

Yatwaye Umurambo kuri Bank kugirango ahabwe inguzanyo

Umugore witwa Erika de Souza Vieira Nunes wo muri Brazil, yatawe muri yombi na Polisi nyuma yaho basanze afite umurambo muri Bank agirango uwo murambo umusinyire abone Inguzanyo.

Yatawe muri yombi na Polisi ubwo bamusanganye umugabo agira ngo bamuhe Inguzanyo

Amakuru yamenyekanye ubwo uwo mugore yariho hatira uwo Nyakwigendera ngo nafate ikaramu amusinyire vuba bahabwe ingizanyo babone gutaha.

Abakozi bo muri iyo Bank  batanze amakuru bavuze ko bagize amakenga ubwo babonaga uwo mugore ariho ahatira uwo Nyakwigendera amushyira ikalamu mu kuboko ngo asinye, barebye babona uwo muntu bahatira gusinya atanyeganyega, nibwo bahise bahamagara Polisi ihita ita muri yombi uwo mugore nyuma yaho basanze uwo yahatiraga gusinya yari amaze amasaha abiri yitabye Imana. 

Gusa umwunganizi mu mategeko w'uwo mugore yavuze ko uriya Nyakwigendera utatangajwe amazina ye, yavuye murugo ari muzima bikaba bishoboka ko yaba yitabye Imana bariho baza kuri Bank  bityo ko umukiriya we atafatwa nkumuntu waje kwiba Bank yitwaje Umurambo nkuko Polisi yabitangaje. 

Uwo mugore yazanye Nyakwigendera ari mu kagare kabafite ubumuga ariho amusunika, kuburyo ababibonye bari bazi ko uwo barikumwe yaba afite ikibazo cy'ubumuga bw'ingingo.

Bagabo John