•     

Yibye Ubunyobwa kugirango abone uko ajya kuvuza nyina

Muri Kenya Umusore witwa Daniel Mukhwana, yitabye urukiko kubyaha akurikiranyweho byokwiba ubunyobwa ibiro 15, uyu musore yavuze ko yibye ubwo bunyobwa kugirango abone itike ajye kuvuza nyina umaze ukwezi koze yaraheze munzu bitewe nuko abaganga bamaze igihe mu myigaragambyo.

Daniel Mukhwana, yatakambiye urukiko rwa Milimani ruherereye i Nairobi, avuga ko yibye Ubunyobwa ibiro 15 bifite agaciro kangana n'amashilingi ibihumbi 600, ku mugore yakoreraga. 

Yagize ati" Mubyukuri ndemera ko nibye ariko nkaba ntakamba ngo muce inkoni izamba mu mbabarire Mama amaze ukwezi kwose yaraheze munzu kubera kubura uburyo yakwivuza bitewe nuko mu bitaro bya leta abaganga bamaze igihe bari mu myigaragambyo, nibye kugirango mbashe kubona uburyo najyana Mama mu bitaro byigenda (Private Hospital ) kuko niho honyine bashora ku muvura".

Uyu musore yavuze ko ubusanzwe ntakazi gahoraho agira usibye rimwe narimwe uwo mugore yibye ubwo bunyobwa niwe ujya umuha ikiraka cyo gushyira abakiriya be Ubunyobwa baba baguze, hanyuma akabutwara ku igare abushyiriye abo bakiriya ba nyirabuja.

Urukiko rwavuze ko rugiye kubaza niba koko nyina w'uwo musore arwaye, hanyuma rukazatanga umwanzuro tariki ya 16 Gicurasi 2024 niba ibyo yavuze ariko bimeze.

Bagabo John