Tanzania: Polisi yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu 120 mu gihe cy'ukwezi kumwe, aba bafatiwe mu bikorwa by'ubwicanyi ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge, hakaba harimo abishe umugabo bamuziza ku datanga inkwano kwa sebukwe

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa gatanu 1 Nzeri 2023 Umuyobozi wa Polisi muri Morogoro Alex Mukama, yavuze ko mu mukwabo wakozwe na Polisi hamaze gutabwa muri yombi abantu 120 bakurikiranyweho ibyaha by'ubwicanyi ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Morogoro Alex Mukama.
Uyu muyobozi wa Polisi Alex Mukama, yavuze ko muri abo batawe muri yombi harimo abantu bane bakurikiranyweho kwica umugabo witwa Hassan Ngema w'imyaka 51 yishwe bamuziza ko yanze gutanga inkwano z'umugore we kwa Sebukwe.
Alex Mukama yibukije abaturage ko inzego z'unutekano ziri maso kandi zitazihanganira umuntu wese uzakora ibyaha yumva ko azaca mu rihumye inzego z'umutekano kandi ko batazihanganira buri wese wijandika mu bikorwa nkibyo by'ubugizi bwanabi ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.
Bagabo John