Uwahoze ari Minisitiri w'Umuco Rosemary Mbabazi yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr Utumatwishima Abdullah

Mu Mpinduka zabaye zisize uwari Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi asimbuwe kuri uwo mwanya na Dr Utumatwishima Abdullah
Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko guhera mu 2017. Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana.
Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.
Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.
Uwahoze ari Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi
Bagabo John