Abagabo babiri ba barundi barashwe n'apolisi ubwo bari bagiye kwiba mu isoko ryahitwa Bukirilo mu karere ka Kakonko mu ntara ya Kigoma.
Umuyobozi w'ungirije wa Polisi mu ntara ya Kigoma Menrad Sindano, yatangarije itangazamakuru ko abo bagabo bakomoka mu Burundi, bari bafite imbunda yo mubwoko bwa AKA 47. Niyo bakoresheje mu kwiba muriryo soko.
Mu bintu abo bajura bari bamaze kwiba harimo Telefone zigendanwa, Ibitenge, n'amafaranga bari bamaze kwiba mutuzu twabacuruza M 2 U" ndetse nibindi bitandukanye.
Mu mirwano ikaze hagati yabo bajura na Polisi, nibwo Polisi yarashe abo basore babiri bahasiga ubuzima umwe arabacika nubu akaba agishakishwa.
Mubyo bafatanye abo bajura harimo imbunda yo mu bwoko bwa AKA 47 ifite na magazine ebyiri n'amasasu 15
Telefone icyenda hamwe n'amashilingi 82,000
Abo bagabo basanze ku byangombwa byabo baraturutse mu ntara ya Ruyigi mu Burundi.
Bagabo John