Mu muhango wo kurahiza Umugaba mukuru w'ingabo mushya wa Tanzania Jenerali Majoro Jacob John Mkunda. Perezida Samia Hassan Suluhu yamusabye gukomereza aho uwo asimbuye yarageze ana mwizeza ku zamuba hafi.
Kuriki gicamunsi cyo ku wa 30 Kamena 2022 nibwo Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yakiriye indahiro z'abasirikare bakuru aherutse kuzamura mu ntera harimo n'umugaba mukuru w'ingabo Generali Majoro Jacob John Mkunda.
Bamwe mu basirikare bakuru bari bitabiriye umuhango wirahizwa ry'abasirikare bakuru baheretse kuzamurwa mu ntera.
Mu ijambo rye Perezida Samia yashimiye byimazeyo Generali Mabeyo ucyuye igihe wagiye mu kiruhuko kizabukuru.
Yagize ati'' mugihe kingana ni myaka 40 mu gisirikare wakoze akazi kawe neza urinze usoza inshingano zawe ukiri inyangamugayo, kandi uracyafite imbaraga zo gukomeza gukorera igihungu muzindi nshingano uzahabwa.
Perezida Samia na Generali Mabeyo ucyuye igihe hamwe na Generali Jocb John Mkunda Umugaba mukuru w'ingabo mushya wa Tanzania.
Nyuma yogushimira Generali Mabeyo kubutwari bwamuranze akiri mu kazi, Perezida yahise asaba Generali Majoro Jacb John Mkunda kuzakomereza aho Generali Mabeyo yari ageze.
Yagize ati" ndangira ngo ngusabe kuzakomereza aho mu genzi wawe Mabeyo yari ageze hanyuma natwe tuzakuba hafi, ibindi tuzabivugana mu ibanga".
Perezida Samia Hassan Suluhu
Nyuma yo kwakira izo ndahiro z'abasirikare bakuru, Perezida Samia yahise aha inshingano nshya Generali Mabeyo zo kuba umuyobozi mu mukuru mukigo gishinzwe Parike kizwi nka Ngorongoro.
Bagabo John.