•     

Kirehe: Biravugwa ko Meya Bruno n'Umukozi w'Umuryango bakoreye Umuturage Akagambane.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira afatanyije n'Umukozi Ushinzwe icungamutungo ku Ngoro y'Umuryango RPF Inkotanyi witwa Tom Murindwa, biravugwa ko bakoze akagambane ndetse Mayor akaba yaranafunze Business za Nkurunziza Theogene usanzwe afite Kampani yitwa Gate network Company LTD ishinzwe gutanga Abazamu ndetse n'abakozi batandukanye.

Mayor wa Kirehe Bruno Rangira aravugwaho Akagambane afatanyije na Tom Umukozi ushinzwe Icungamutungo muri FPR Inkotanyi muri Kirehe

Umuturage witwa Nkurunziza Theogene, utuye mu karere ka Kirehe umurenge wa Kigina, Akagari ka Ruhanga umudugudu wa Nyakarambi ya Kabiri,  aravuga ko yakorewe akagambane n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira ndetse n'Umukozi Umuryango ku Ngoro y'umuryango RPF Inkotanyi ushinzwe icunga mutungo witwa Tom Murindwa.

Intandaro yako kagambane ituruka ku kibazo cyaho Nkurunziza Theogene yagiranye na Tom Murindwa ubwo yari umukozi muri Kampani ya Nkurunziza Theogene ashinzwe Ubunyamabanga nshingwa mutungo wa kampani yitwa Gate Network Company,  yari shinzwe gutanga abazamu ndetse n'abandi bakozi batandukanye mu turere twa Kirehe, Ngoma na Gatsibo.

Nkurunziza Theogene Umuyobozi wa Gate Network Company LTD 

Nyuma Tom Murindwa yaje guca ruhinga ajya gutangiza indi Kampani nayo ikora nkibyo Gate network Company LTD yakoraga,  ariko ibikorwa abitwara mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yaho uyu Nkurunziza Theogene watangije Gate network Company LTD abimenyeye, yahise asesa amasezerano yari afitenye nuyu Tom Murindwa.

Nkurunziza Theogene mu  kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru bya Rubanda.rw ndetse na Rubanda Tv, yavuzeko uyu Tom yateje igihombo gikomeye Kampani ye kuko ibikorwa bye byahagaze bitewe nuko  Tom yatwaye bimwe mu bikoresho bya Kampani harimo Moto yifashishwaga niyi Kampani mu gukurikirana  ibikorwa bya Kampani ndetse Tom yanga no gusinya kugirango abakozi biyo Kampani babashe Guhembwa.

Nkurunziza yavuze ko nyuma yibyo bibazo byose, yahise agana inzego zitandukanye zirimo n'Akarere aho yegereye Mayor Bruno Rangira amusaba ko yamukekurira ikibazo cye nacyane ko ibyo Tom  yakoze yabikoze yitwaje ko ari Umukozi w'umuryango ariyompamvu ya murenganyije.

Nkurunziza avuga ko aho kugira ngo Mayor akemure icyo kibazo, ahubwo nawe yahise amwandikira ibaruwa isaba guhagarika ibikorwa bijyanye nogutanga abazamu amutegeka gusigarana inshingano zo kuranga  abakozi  gusa.

Iyi baruwa niyo ihagarika ibikorwa bya Nkurunziza Theogene yandikiwe na Mayor Bruno 

Nimugihe icyemezo gitangwa na RDB gifite mu nshingano ibijyanye n'amakampani Ikinyamakuru Rubanda.rw  gifitiye Kopi, cyerekana ko Nkurunziza yemewe gukora ibintu birindwi  yarasabye ubwo yatangizaga Kampani ye.

Iki cyemezo cya RDB  cyerekana ibintu birindwi Kampani ya Nkurunziza Theogene yemerewe gukora.

Nkurunziza avuga ko, yiyambaje inzego z'Umuryango RPF ku kicaro gikuru Kigali, hanyuma Dosiye ishingwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Umuryango ku ntara y'Uburasirazuba nawe ahita asaba Mayor Bruno ko arangiza icyo Kibazo.

Kuri uyu wambere tariki ya 4 Nzeri nibwo Mayor Bruno yatumijeho Tom Murindwa ndetse na Nkurunziza Theogene ndetse n'Umujyanama wa Komite ya Karere  n'umunyamategeko w'Akarere kugirango bakemure icyo kibazo.

Iyonama yari iyo kureberahamwe ikibazo Nkurunziza Theogene afitenye na Tom Murindwa kigacyemuka, gusa siko byagenze kuko inama yarangiye ntamwanzuro ifashe nacyane ko ntahantu byigeze byandikwa mu nyanzuro ahubwo basinye kuri lisiti yabitabiye iyo nama barataha.

Ikinyamakuru Rubanda.rw cyashatse kumenya imiterere y'ikibazo cyagaragajwe na Nkurunziza Theogene avuga ku kagagambane yakorewe na Mayor ndetse na Tom Murindwa, maze ku murogo wa Telefone Mayor Bruno avuga ko Ikibazo cya Nkurunziza Theogene na Tom Murindwa kimaze igihe ariko ngo byatewe nuko bananiwe kumvikana ngo bakirangize.

Ati" Ikibazo kimaze igihe cyageze mu nzego zitandukanye ndetse hari nibiri mu ri RIB ariko kumvikana byaranze, ku wambere twaganiriye nabo ariko tubonye bidakunda tubaha undi munsi wo ku wagatatu tariki ya 13 Nzari 2023 tuzongere tubiganireho".

Gusa kurundi ruhande Mayor  yumvukanisha ko mu gihe ikibazo cyananirana yabohereza mu nkiko.

Ati" nitubona kumvikana byanze tuzababwira bagane inkiko kuko amasezerano y'abantu babiri iyo batumvikanye cyane kubijyanye na Business haba hari ingingo zivuga ko bagomba ku gana inkiko".

Mayor abagijwe impamvu  ibyavugiwe mu inama bitanditswe yavuzeko byatewe nuko banyirubwite haribyo bemeye ku zakora hanyuma kuri 13 Nzeri 2023 bakagaruka hanyuma bakobona kwandi ibyo bazaba meyemeranyijwe gukora.

Gusa kuri iyi ngingo Nkurunziza Theogene avuga ko ari akagambane yakorewe kuberako atiyumvisha uburyo imana nkiriya yarangira batanditse ibyavugiwemo kugirango bizifashishwe muyindi nama y'ubutaha.

Twashatse kumenya icyo Tom Murindwa avuga kuri iki kibazo ariko ubwo Umunyamakuru yari amaze ku mwibwira yahise akupa Telefone ihita iva no murongo.

Tom Murindwa Umukozi ushinzwe Icungamutungo muri RPF Inkotanyi mu Karere ka Kirehe.

Nkurunziza Theogene yasabye ko Inzego zitandukanye harimo n'izumuryango RPF ndetse n'Umukuru w'igihugu ko aribo bamucyemurira ikibazo afite nacyane ko afite impungenge z'umutekano we.

Bagabo John