•     

"Ntabwo yahanutse muri Ascenseur ahubwo ya mugwiriye" Murengera Alex

Musanze: Umuyobozi w’inyubako y’isoko rya GOICO Murengera Alex, yavuze ko umukozi witabye Imana atahanutse muri Ascenseur nkuko abaturage babivuga ahubwo Ascenseur niyo yamumanukiyeho ahita yitaba Imana

Urupfu rw'umukozi wakoraga isuku rwatewe nuko yamanukiwe na Ascenseur

Mu masaa kumi nimwe nibwo humvikanye inkuru y'incamugongo ivuga ko Rukundo Ndahiriwe Laurent wakoraga isuku mu nyubako y’isoko rya Musanze rizwi nka GOICO, yapfuye ku kuri uyu wa Kabiri ahitanywe n’icyuma gifasha kuzamuka no kumanuka muri iyi nyubako kizwi nka  ‘Ascenseur.

Bamwe mu bakorera muri iri soko babonye iby’iyi mpanuka, bari batangaje iyi mpanuka   ishobora kuba yatewe n’uko hari umukozi warekuye iyi ‘Ascenseur’ yari imaze iminsi idakora, hanyuma uwakoragamo isuku akaza kwikanga agahanuka mu igorofa hejuru aho yakoraga.

Gusa ayamakuru yaje kunyomozwa na Murengera Axel umuyobozi w'iyi nyumbako maze avuga ko uwo mukozi yamanukiwe nicyo cyuma maze ahita yitaba Imana.

Mukiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, Axel yeretse umunyamakuru uburyo impanuka yagenze ndetse ayamakuru anemeza ko arinayo umwe mu barikumwe na nyakwigendera ariyo yatanze ubwo yabazwaga n'inzego z'ubugenzacyaha RIB.

Ati" Bari abakozi babiri baturuka muri Kampani ikora amasuku hano muri GOICO, ubwo bakoraga amasuku bahanagura ibirahuri kubera umukungu mwinshi wariho, aba bakozi barikumwe n'umutekenisiye wacu muri GOICO hanyuma uwo mutekenisiye aza kubwira abo bakozi ko agiye kurekura icyo cyuma cya Ascenseur abasaba kujya kuruhande hanyuma uwo mutekenisiye ahita amanuka ajya kurekura icyo cyuma kuko ngo bari bavuye muri Gatanu bageze muri rimwe bakora amasuku, uwo mutekenisiye ngo yageze hasi ahita amanura iyo Ascenseur ku bwibyago uwo nyakwigendera yari atarava aho icyo cyuma cyari bu manukire nibwo cyahise kimu manukira ku mutwe ahita yitaba Imana ubwo ariko uwo umugenzi we ntacyo yabaye kuko we yari yavuye aho icyo cyuma cyagombaga ku manukira".

Mubindi Axel yatangaje nuko ngo bagerageje guhamagara umuyobozi wiyo Kampani ikora isuku muri GOICO ariko ntafate telephone, gusa ngo iyo Kampani isanzwe itangira abakozi ibijyanye n'ubwishingizi bityo ko hazakurikiraho icyo amategeko ateganya ku mukozi waburiye ubuzima ari mukazi.

Umurambo wa nyakwigenda wahise ujyanwa   mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri kugirango ukorerwe isuzuma ni  mu gihe abakozi babiri bari bashinzwe gukurikirana imikorere y’iyo ascenseur bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza

Bagabo John