•     

Kayonza: Umushinga wa Mudugudu waguye mu gihombo kubera Akarere

Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kayonza Umurenge wa Mukarange, Rugamba Elisa , arutanga agatoki ubuyobozi bw'Akarere kuba umushinga yari afite wo kubaka ibiro by'Umudugudu ndetse n'Irerero waraguye mu gihombo kuko inkunga akarere kari kabemereye ntayo kigeze gatanga kugeza ubwo inyubako z'uwo mushinga zihirima kubera imvura.

Umushinga wa Mudugudu wahombejwe n'Akarere

Bamwe mu baturage batuye mu mu dugudu wa Kabuga, akagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, bahamagaye Umunyamakuru bamu bwira ko batanze ubushobozi bwabo babisabwe na Mudugudu ngo bubake Ibiro by'Umudugudu ndetse n'Irerero ariko umwaka ukaba ushize ndetse n'iyo nyubako ikaba yaramaze guhirima.

Uwo mutarage yasabye ko imyirondo ye itakoreshwa mu kinyamakuru kuko atinya yuko byamugiraho ingaruka, yagize Ati" Umuyobozi w'Umudugudu witwa Rugamba Elisa, yadusabye ko twakwishakamo ubushobozi tukubaka ibiro by'Umudugudu ndetse n'irerero, hanyuma  dutanga amafaranga 1000 buri muntu ariko umwaka urashize izo nyubako zi tubatswe ngo zirangire ahubwo zahise zihirima bityo tukaba twibaza amafaranga yacu  twatanze uko bizagenda".

hari abandi bavuze ko iki kibazo cyababaje bityo kuribo ngo ntabwo bashobora kongera gusabwa umusanzu uwo ariwo wose n'Umuyobozi koko ngo amafaranga batanze kuri izo nyubako yabapfiriye ubusa.

Twashatse kumenya uko iki kibazo giteye maze kumurongo wa Telefone, Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabuga Rugamba Elisa, arinawe watse abo baturage uwo musanzu maze atubwira ukuri kwicyo kibazo.

Mudugudu yagize ati" ubwo najyaga ku buyobozi hari imishinga itandukanye nari mfite, muriyo harimo Umushinga w'Amazi kuri buri Muturage murugo iwe,  icyo cyagezweho kuko buri muturage afite amazi mu rugo iwe,  hari kandi ko twari twasabye ubuyobozi bw'Akarere ko twakubaka inyubako z'Ibiro by'Umudugudu ndetse n'Irerero, icyo gihe ubuyobozi bw'Akarere bwadusabye ko twubaka tukageza ku isakaro hanyuma kagasakara ndetse kakanakora finisaje kifashishije abaterankunga, twebwe twarubatse tugeza ku isakaro dutegereza ko Akarere gakora ibyo katwemereye turaheba."

Iyi ni Inyubako y'Ibiro by'Umudugudu yasenyutse kubera kubura Isakaro.

Aha niho yahereye avuga ko nawe byamubabaje kuko inzego zose zirabizi kandi yagiye atanga Raporo y'ibyo bikorwa byose ariko ngo  ntacyo zabikozeho kuriwe ngo umushinga we wahombejwe n'Ubuyobozi butashize mu bikorwa ibyo bari bemeye gukora kuburyo nibyo bari bakoze byahise bisenyuka  ku bera ku mara igihe kirerekire.

Ikinyamakuru Rubanda.rw cyasatse kumenya icyatumye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza budashyira mu  ikorwa ibyo bari bemeye ndetse bigatuma izo nyubako zihirima kubera ku dasakarwa,

Maze tugerageza kuvugana n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco  ku murongo wa Telefone ngo twumve icyo abivugaho, ariko   inshuro zose twagerageje ku muhamagara ntabwo yitabye Umunyamakuru ndetse n'Ubutumwa twamwandikiye ntabwo yabusubije, Ikinyamakuru Rubanda.rw cyagerageje  guhamagara Abayobozi b'Uturere bungirije ariko nabo ntanumwe wabashije kwitaba Telefone ndetse n'ubutumwa bandikiwe kuri WhatsApp byagaragaraga ko ba busomye ariko ntabwo bigeze babusubiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza 

Nikenshi usanga hari bamwe mu baturage basabwa gutanga umusanzu ngo bakore igikorwa runaka bijyanye n'iterambere ariko iyo amafanga atanyerejwe usanga ibikorwa  byaradindiye bigatuma hari bamwe bibaviramo kutazongera gutanga udi musanzu.

Bagabo John