Niwe twifuza iteka ryose,atumenyera ibidukwiye natwe amajwi yacu niyo nyiturano kuri we.
Iyo uganiriye n'abatuye akarere ka muhanga by'umwihariko muri imwe mu mirenge y'icyaro nka kiyumba,rongi,kibangu,nyabinoni ndetse n'indi itandukanye,baguhamiriza ko umuryango FPR- inkotanyi Ari indashyikirwa kubera Ibyiza bamaze kugeraho babikesha kuba baritoreye intore izirusha intambwe ariyo Paul Kagame nka perezida wa repubulika mu matora ya 2017,ndetse nubu biteguye kongera kubikora kuko abamenyera ibyo bakeneye bataramusaba.
Imbarutso y'ibyiza bagezeho, ikomoka mu ruzinduko rw'amateka Perezida Paul Kagame yagiriye mu murenge wa kiyumba tariki ya 17 nyakanga 2014, Aho yasize abemereye Ibitaro by'ikitegererezo kuko hari abakoraga ibirometero bisaga 45 bajya kwivuza i kabgayi ariko kuri ubu bakaba bari kuvurirwa iwabo. Ibi bitaro byuzuye bitwaye asaga miliyari 7 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu bindi bikorwa byashibutse kuri uru ruzinduko ni umudugudu w'ikitegererezo wa horezo utuyemo imiryango itandukanye yavuye mu manegeka mu mirenge itandukanye yaba igice cyimwe cyo mu murenge wa nyabinoni nka kibingo mu kagari ka muvumba kuri ubu batuye batekanye,babona uburezi bugezweho nk'ishuri mbonezamikurire ndetse n'ubuvuzi hafi.