•     

Bari bamaze iminsi icyenda baragwiriwe n'ikirombe

Abasore babiri bakuwe mu kirombe bari bamazemo iminsi icyenda cyarabagwiriye kuva tariki ya 1kanama 2023 kugeza kuri uyu wakane 10 Kanama 2023 mu ntara ya Geita muri Tanzania.

Abasore babiri bari bamaze insi icyenda baragwiriwe n'ikirombe

Aba basore uko ari babiri, bivugwa ko tariki ya mbere Kanama 2023, bagiye gucukura amabuye y'agaciro nkuko bisanzwe hanyuma bigeze mu masaa Moya zijoro ikirombe gihita kibagwira.

Nyuma y'umunsi umwe bagwiriwe n'ikirombe, hahise hamenyekana amakuru  hanyuma inzego z'ubutabazi zitangira gucukura kugirango  batabare ubuzima bwabo basore.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Kanama 2023 nibwo abo basore bavuyemo bakiri bazima ariko banegekaye bahita batwarwa kwa muganga kugirango bitabweho.

Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko abo basore batangiye gutora mitende bikaba byitezwe ko mu minsi mike baribuze kuba batashye.

Iki kinyamakuru cyavuze ko abo basore bagize ikibazo cyo kumanuka kw'isukari mu mubiri bikaba aribyo byabagize ingaruka cyane, ndetse no kubura icyo kunywa kuburyo banywaga Inkari zabo muri iyo minsi icyenda bamaze mu kirombe.

Bagabo John