•     

Birashoboka ko hari igihe kizagera Abapolisi bakitabira amarushanwa ya Miss

Mukiganiro Sunday night gitambuka kuri Radio Isango Stars, Umuvugi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko bishoboka yuko hari igihe kizagera bamwe mu bakobwa bakora mu nzego z'umutekano bazitabira amarushanwa y'ubwiza azwi nka Miss, aha yasubizaga ikibazo yari abagijwe n'umuhanzikazi uzwi ku mazina ya Bwiza.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Igihe kitaragera ngo mu inzego z'umutekano habemo abakobwa bitabira amarushanwa y'ubwiza azwi nka Miss

Muri icyo kiganiro Umuhanzi kazi Bwiza, yabagije Umuvugizi wa Police impamvu ki usanga mu bindi bihugu bamwe mu bakobwa bakora mu nzego z'umutekano usanga bitabira amarushanwa atandukanye harimo namarushanwa y'ubwiza azwi nka Miss.

                Umuhanzi Bwiza

Asubiza icyo kibazo ACP Boniface Rutikanga yagize ati" Buri gihugu kigira Discipline kigenderaho, urugero usanga nko muri Amerika ushobora gusanga umusirikare afite imisatsi ya Diredi n'ubwanwa cyangwa se afite ibyo bita tatuwaje ku mubiri bityo rero buri gihugu usanga gifite imyitwarire yacyo ariko mu Rwanda ibyo ntabwo bishoboka.

Gusa ACP Boniface Rutikanga yavuze ko bishoboka yuko hari igihe  cyazagera mu inzego z'umutekano bakazitabira  ayo marushanwa y'ubwiza azwi nka Miss,  ariko kuri ubu ntabwo bishoboka.

Muri icyo kiganiro ACP Boniface Rutikanga yatanze ubutumwa avuga  ibi byose bigerwaho nuko  igihugu gifite umutekano, kandi ntabwo tuzagera kuri uwo mutekano hatari ubufatanye bwa buri wese.

Bagabo John