•     

Polisi zatangiye guhiga bukware abagabo basutse imisatsi

Zanzibar: ibirwa bya Zanzibar byavuze ko kizira kikaziririzwa kwingira muri ibyo birwa usutse umusatsi ku gitsina gabo, ndetse hakaba hanatangiye umukwabo wo guta muriyombi abagabo basutse imisatsi bakajya gufungwa.

Umugabo uzafatwa yasutse umusatsi azafungwa

Ibirwa bya Zanzibar byatangaje ko umugabo uzafatwa yinjiye muri Zanzibar cyangwa n'abahatuye, yasutse umusatsi azacibwa gutanga Amadolari 400$ ahwanye n'amashilingi Miliyoni imwe ya Tanzania. 

Mubindi bihano bizatangwa harimo gufungwa amezi atandatu cyangwa guhanishwa ibyo bihano byombi. 

Mu kiganiro na BBC Umuyobozi ushinzwe Ubugeni, Ibarura ndetse na Filme n'umuco  muri Zanzibar witwa Dkt Omar Adam. Yavuze ko Polisi yatangije umukwabo wo guhiga bukware no guta muri yombi abagabo bose basutse umusatsi kuko ari ugutandukira umuco wo muri ibyo birwa bya Zanzibar. 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu birwa bya Zanzibar hari bamwe mu rubyiruko rwasutse imisatsi yabo kandi bazi neza ko binyuranyije n'amategeko agenga umuco mu birwa bya Zanzibar. 

Bagabo John