Diamond Platinumz yatangaje ko idini asengeramo rya Islam rimwemerera kurongora abagore bane ariko kugeza ubu ntanumwe afite, ahita asaba abakobwa bifuza kurongorwa ko batanga ubusabe bwabo hanyuma uwo amahirwe azasekera akaryoherwa n'urukundo.

Diamond Platinumz yabwiye abakobwa ko buriwese yemerewe gutanga ubusabe bw'urukundo kuri we, hanyuma ngo uwo amahirwe azasekera akazabona uburyohe n'umunyenga w'urukundo.
Ibi Diamond yabitangarije itangazamakuru muri Uganda, aho bamubagije ku bijyanye na hazaza he mu by'urukundo.
Diamond yatangaje ko nta mugore numwe afite
Diamond yagize ati" Ndi umugabo w'Umwisilamu wemerewe gushaka abagore bane ariko kugeza ubu ntanumwe mfite, ku bwibyo abagore icyemezo n'icyanyu."
Igisubizo yatanze cyuko nta mugore n'umwe afite, cyatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro bibaza uburyo atagira umugore n'umwe kandi yiyemerera ko afite uburenganzira bwo kurongora abagore bane.
Bagabo John