Padre Guilherme ni umupapadiri ukomoka muri Portugal wamamaye cyane ku isi kubera kuvanga inshingano ze za gipadiri n’ubuhanzi cyane cyane ukuvanga imiziki, ariko bamwe ntibazi ko yabaye n'umusirikare.
Yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo kuvanga imiziki imbere y’igishushanyo cya Yezu Umucunguzi (Christ the Redeemer) muri Brazil, aho yerekanye ko muzika ishobora guhuza abantu mu byishimo n’ubumwe.

Usibye kuba ari umupapadiri, yabaye n'umuyobozi mu gisirikare cya Portugal afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Ibi bituma agira gahunda n'ikinyabupfura bikaze mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ubwo yiteguraga gucurangira abasaga miliyoni imwe mu munsi w’urubyiruko (World Youth Day), Papa Fransisiko yamuhaye umugisha ndetse anawuha indangamajwi ye akoresha avanga imiziki (headphones).
Amenshi mu mafaranga akura mu bitaramo, ayifashisha mu bikorwa by'urukundo, gusana insengero no gufasha amaparuwasi yo mugihugu cya Portugal akomokamo. Indirimbo ze nka In Principio ntabwo ari urusaku gusa; zirimo imirongo akura muri Bibiliya nko Muntangiriro hariho Jambo, bityo akageza Ivanjiri mu tubyiniro aho benshi badakunda kujya mu rusengero.

Akunze kugaragara yambaye umwambaro w’abapadiri urimo ikimenyetso cya (Collar), ariko akavanga n'ibirango bigezweho n'amataratara y'umukara. Padiri Guilherme avuga ko ntego ye ari ugukoresha amajwi n'imiziki nk'uburyo bwo kugaragaza ko iyobokamana n'imyidagaduro bishobora kugendana, hagamijwe amahoro n'isanamitima.
Uwituze Hubert Tresor
