Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions, amaze kurekurwa n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge by'agateganyo

Kuri uyu kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gufungura Turahirwa akazakurikiranwa ari hanze.
Ni mugihe Ubushinjacyaha bwo bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutegeka ko Turahirwa yakurikiranwa afunze.
Kubijyanye n’ingwate yatanze ariko Urukiko rwa Nyarugenge rwasanze atari ngombwa kuko nta hazabu irenze asabwa.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura twahirwa ariko ategekwa kutarenga imbibi z’u Rwanda no kujya yitaba Ubushinjayaha buri cyumweru.
Tubitutse ko Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions, yari yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.
Bagabo John