•     

Yateye Gospel umugongo aza gukosora abica umuziki nyarwanda

Benshi bahanze amaso umuhanzi Usengimana Gilbert uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Jules Albert ukunzwe mu njyana ya RNB wemera ko yavukanye impano yo kuririmba dore ko yabitangiye akiri muto ashima Imana,abantu bahamya ko azazana impinduka mu gukosora umuziki nyarwanda.

Umuhanzi Usengimana Gilber, avuga ko azanye impinduka muri muzika

Yinjiye mu muziki ubwo yaririmbaga muri korari akaza kubivamo akajya kwikorera umuziki benshi bita uwisi. Ariko nyuma abivamo kubera urukundo yakundaga umuziki nyarwanda .Dore ko byamuhiriye abatari bake bakamwereka urukundo.

Inzozi yakuze afite yari ukuba umuhanzi akabasha gusohora igihangano cye, ndetse ashimira Imana kuba yarabigezeho ku myaka mike afite.
Uretse kuba afite impano yo kuririmba ni umwanditsi ukomeye kuko abasha kwandikira abandi bahanzi indirimbo akaba yandika imivugo ndetse n’ibisigo mu minsi ya vuba ateganya gukora na filime ye.

Akaboneraho no gusaba abantu ngo bamufashe abashe kugera ku nzozi ze yakuranye akaba aniteguye gufasha uwari we wese wamusaba ko amwandikira indirimbo.
Nubwo akunda umuhanzi Bruce Melody cyane kubera ubuhanga agaragaza mu muziki nyarwanda ,avuga ko atifuza kuba yamusimbura ahubwo ashaka kuzana umwihariko we akanamurenga akagera kure hashoboka.

Zimwe mu ndirimbo za Jules Albert  yashyize hanze zigakundwa cyane harimo iyitwa mu mutima, ndagukunda na sinzagukumbura . Akaba ateganya no gusohora izindi mu minsi iri imbere ku itariki ya 5 Kanama 2023.