•     

Depite Frank Habineza ari mu bemejwe kuzahatanira intebe y'Umukuru w'igihugu

Komisiyo y'amatora NEC kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kamena yemeje liste y'agateganyo yabifuza kuba Umukuru w'igihugu batatu barimo Hon Dr Frank Habineza.

Hon Dr Frank Habineza ari mubemejwe na Komisiyo y'amatora ku zahatanira intebe y'umukuru w'igihugu

Ubwo Hon Dr Frank Habineza yamaraga gushyikiriza Komisiyo y'amatora  ibisabwa, yavuze ko muri byinshi  abahishiye  bazabimenya ubwo igihe cyo kwiyamamaza nikigera, gusa yavuze yuko mu bimwe mu bikubiye muri Manifesto y'ishyaka bazakoresha biyamamaza harimo ingingo y'ubutabera aho bifuza yuko nta muntu wazongera gufingwa iminsi 30 y'agateganyo ubugenzacyaha budafite ibimenyetso bihagije.

Ati" muri Manifesto mu ingingo y'ubutabera turifuzako ntamuntu uzongera gufatwa ngo afungwe by'agateganyo iminsi 30 ntabimenyetso ubugenzacyaha bufite., kuko usanga umuntu afungwa imimsi 30 y'agateganyo ikavamo imyaka myinshi nyuma akazataha ari Umwere  kandi usanga umuturage atinya kurega Leta yamufunze Icyo gihe kandi ari umwere"

Komisiyo y'amatora izatangaza liste ya burundu tariki ya 14 Kamena 2024 ni mugihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena 2024.

Bagabo John