•     

Tanzania : Minisitiri watanze amabwiriza ngo umusore bamushyire icupa mukibuno yirukanywe

Uwari Umunyamabanga wa leta uri Minisiteri ishinzwe itegeko nshinga n'amategeko Pauline Gekul, wari uherutse kuvugwaho gutoteza umusore ndetse akanategeka ko bamushyira icupa mu kibuno yirukanywe na Perezida Samia.

Minisitiri wahohoteye abasore agategeka ko bafungwa yirukanywe mu kazi

Uyu Minisitiri Pauline  Gekul, bivugwa  tariki ya 11 Ugushyingo 2013 , yafashe abasore babiri barimo umwe wigeze kuba umukozi we muri Hotel yuyu Pauline, maze etegeka ko abo basore bakubitwa ndetse bana korerwa iyicarubozo.

kuko uyu Minisitiri yategetse ko uwo musore utatangajwe amazinaye uri mu kigero ki myaka 18 kumushyiramo icyupa rya fanta mu kibuno kugeza ubwo aribuze kwemera yuko yari yaje gushyira uburozi mu mafunguro ya Minisitiri ndetse akemera ko yari afite n'ubundi burozi yagombaga gusiga anyanyagije muri iyo Hotel.

Uwo musore yavuze ko yakubiswe bikomeye ndetse uwo Minisitiri anabakangisha ko nibatemera ibyo ariho ababwira ari buhite abarasa na Pisto hanyuma akajya kubajugunya mu nyanja. 

Nyuma yaho abo basore bakomeje kugaragaza ko batakwemera yuko bashakaga kwica Minisitiri bakoresheje amarozi, Minisitiri yahise ategeka ko bajyanwa gufungwa.

Bageze muri Gereza basabwe gutanga Amashilingi y'ingwate kugirango barekurwe, nyuma yo kurekurwa nibwo amakuru yahise ajya hanze ukuntu Minisitiri yakubise abo basore ndetse akanategeka ko umwe muribo ashyirwa icupa rya soda mu kibuno kandi ibi ngo byabaga Minisitiri ariho abafata video ndetse ana barikodinga.

Umwe mu banyamakuru bakorera Television imwe muri Tanzania akimara kumenya ibyayo makuru, yahise ahamagara Minisitiri kugirango amenye ukuri ku bimuvugwaho, Minisitiri yahise asaba ko yamusanga ku biro akaba ariho amuhera amakuru ashaka.

Uyu munyamakuru yageze kubiro bya Minisitiri hanyuma Minisitiri amushyiraho amananiza yuko agomba kuzana ibyangombwa byuko ikinyamakuru akorera cyanditswe ndetse kizwi na Leta.

Uwo munyamakuru yahise abwira kukazi bahita babyohereza, hanyuma Minisitiri amaze ku bibona,  ahita ategeka ko uyu Munyamakuru ajya gufungwa, Polisi iraza ihita imutwara.

Ubuyobozi bwicyo gitangazamakuru bwaje gukurikirana Umunyamakuru waco maze aza kurekurwa kuko basanze ntacyaha afite. 

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023,  nibwo hasohotse itangazo rivuye mubiro bya Perezida Samia ryari rigenewe itangazamakuru rivuga ko uwari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri ishinzwe itegeko Nshinga n'Amategeko Pauline Gekul, yakuwe mu nshingano.

Bagabo John